Buri gihugu kigira umuco ukiranga ukagitandukanya n’ibindi. Umuco ugira uruhare runini mu mibereho n’iterambere ry’abagituye. Kugira ngo Abanyarwanda bumve intera zitandukanye z’iterambere bazigire izabo kandi biborohere kuzigeraho ni ngombwa ko zitegurwa zishingiye ku muco.
Ni ko ibihugu bimwe byo muri Aziya byagize impinduka n’umuvuduko mu iterambere ryabyo: u Bushinwa, Singapuru, Mareziya…
No mu Rwanda kandi hari ibikorwa byahinduye imibereho y’Abanyarwanda bishingiye ku muco: imihigo, Gira inka Munyarwanda, Ubudehe, Umuganda, Umugoroba w’Ababyeyi, Umushyikirano, Umwiherero w’abayobozi, Abunzi, Inkiko Gacaca…
Umuco, cyanecyane indangagaciro ziwugize, ni kimwe mu byo Abanyarwanda bavomyemo ibitekerezo, ibikorwa nk’ibyo bigamije iterambere kandi byubaka Igihugu gifite ikerekezo gihamye. Kutubahiriza zimwe mu ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda byagize
ingaruka zikomeye mu iterambere ry’Igihugu no ku muryango nyarwanda ubwawo, kugeza ubwo ubuzima bwa muntu bwubahukwa, hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Nyuma yaho, inzego za Leta, n’abashakashatsi banditse ku ndangagaciro z’umuco
w’u Rwanda, bashaka uko zafasha mu kuzahura Igihugu no kugiha ikerekezo gishya. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yitaye kuri izo nyandiko n’ibitekerezo binyuranye, yasanze byaba byiza kwibanda ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo. Buri Munyarwanda azigize ize uko ari enye, byamubera imbaduko ituma afatanya n’abandi gukataza bajya imbere.