Gukunda Igihugu ni ugukunda bene cyo, abagituye nta kuvangura, gukunda ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi, umuco, amateka; kugikorera, kubumbatira umutekano n’ubusugire bwacyo, kukitangira byaba ngombwa ukaba wanagipfira.

Amazina yanjye nitwa Ntwari Kenny Lorenzo, ndi umunyarwanda navukiye muri Canada, niho dutuye n’umuryango wanjye, mfite imyaka makumyabiri n’umwe(21). Umwaka ushize nitabiriye itorero ryagenewe urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga. Twamaze ukwezi aho twize byinshi ku gihugu cyacu, indañgagaciro ziranga umunyarwanda ndetse twigishijwe n’uruhare rwacu nk’urubyiruko mu gusigasira izo ndangagaciro mu kwita ku byagezweho twigira ku butwari bwagiye buranga abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Gukunda Igihugu ni ugukunda bene cyo, abagituye nta kuvangura, gukunda ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi, umuco, amateka; kugikorera, kubumbatira umutekano n’ubusugire bwacyo, kukitangira byaba ngombwa ukaba wanagipfira.

Ibiranga gukunda Igihugu Gukunda Igihugu ku Banyarwanda bigaragarira mu buryo bagiha agaciro kandi bagashishikarira kugikunda, kugikorera no kukitangira.

Abanyarwanda bahurira ku mutima nama utuma bakunda Igihugu cyabo kuko bumva bafite inyungu zimwe, umurage umwe, bakanagira ikerekezo kimwe.

Kuva kera kandi, Abanyarwanda bashima ingirakamaro n’abaharanira ubusugire bw’Igihugu, haba ku rugamba rw’umuheto, mu butegetsi, mu bukungu, mu butabera n’imibereho myiza, n’ahandi.

Indangagaciro zishamikiye ku gukunda Igihugu Mu ndangagaciro zishamikiye ku Gukunda Igihugu, harimo kubaha ubuyobozi, kugira ubwitange, kugira ubutwari, kugira uruhare mu bikorwa by’Igihugu, gucunga neza ibya rubanda, kubungabunga umutekano no kugira ishyaka.

Kubaha ubuyobozi Abanyarwanda bubaha ubuyobozi bwiza n’ibiburanga kandi bakubahiriza amategeko. Abayobozi beza na bo bubaha abo bayobora bakanubahiriza amategeko, ubwo bakaba bahaye agaciro ubuyobozi.

Kugira ubwitange Ubwitange ni ugukora utizigama, ukigomwa inyungu zawe bwite ushyira imbere inyungu rusange n’iz’Igihugu, ndetse byaba ngombwa ugahara ubuzima (NIC, 2014, p.42).

Mu Rwanda rwa kera, hari abatasi n’abatabazi bajyaga ku rugamba bazi neza ko bashobora kugwayo. Hari n’abacengeri bemeraga kuba ibitambo, bakamenera amaraso yabo ishyanga, ku nyungu z’Igihugu.

Muri iki gihe, ubwitange bugaragarira mu bikorwa bigamije guteza imbere Igihugu no kurengera ubusugire bwacyo. Uwitanze ntagomba kwirata ibyo yakoze, ahubwo inyungu zivuyemo azisangira n’abandi.

Kurangwa n’ubutwari Ubutwari bujyana n’ishyaka ryo gukurikirana ibyo umuntu yiyemeje kugeraho, bikavamo igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Ubutwari bufatwa nko kwiyemeza gukora ikintu ugamije ineza y’abantu benshi, byaba ngombwa ukaba wabizira. Intwari ntizitinya gutanga ubuzima bwazo bitewe n’uko ziba zemera ukuri kandi zikaba ziteguye kugupfira bibaye ngombwa.

Umuco w’ubutwari wo ni amatwara meza abantu bumvikanaho, akabaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi, akabaha ikerekezo gihamye, bagamije iterambere rusange n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

Mu Rwanda, umuco w’ubutwari ugaragara mu bihe bitandukanye by’amateka y’Igihugu. Amateka ya kera atwereka ko Abanyarwanda bumvaga ko: “U Rwanda rutera rudaterwa”; ibi bikaba byaragaragazaga ikizere bagiriraga ubutwari bw’ingabo zabo.

Amateka kandi atwereka ko kwigomwa inyungu bwite ugamije inyungu rusange ukaba wanakwemera guhara amagara yawe, byaranze Abanyarwanda benshi. Kwanga kurwanirira Igihugu kubera gutinya urupfu ni igisebo k’uwabikoze, n’ubu bamuciraho wa mugani ngo: “Wanga kumenera Igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa”.

Kugira ishyaka Abanyarwanda bakunze gukoresha amagambo “kurwana ishyaka” bashaka kuvuga imbaraga n’ubukaka umuntu agira mu gushyigikira ibyo yashyize imbere.

Ishyaka rero ni umutima umuntu agira umutera ubwira bwo gukora ikintu kubera kwanga kurushwa cyangwa kugawa. Ishyaka rituma umuntu ahagurukira gukora icyo akunze, akagikora neza kandi vuba.

Kugira ubushishozi Kugira ubushishozi bijyana no kwitonda; umuntu akareba kure, akamenya ukuri kutagaragarira buri wese. Ubushishozi bufasha mu gutekereza ku biriho n’ibizaza, inyungu n’ingaruka byagira, maze bigatuma umuntu afata ikemezo gikwiye mu gihe nyacyo.

Umuco w’u Rwanda utoza abantu gushishoza, ukabigisha ko nta gikorwa gihutiyeho, ko umuntu ari ubanza kwitonda agatekereza ku byo agiye gukora; bityo, akirinda guhubuka. Ni bwo bavuga ko Uwitonze akama ishashi.

Kubungabunga umutekano Umunyarwanda uboneye amenya ko ashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu muri rusange. Umutekano we bwite awukesha umutekano rusange wabungabunzwe na bose. Umutekano uha abantu umwanya wo gutekereza no gukora ibikorwa byiza bibateza imbere ubwabo n’Igihugu kandi bigakorwa mu mudendezo.

Kwagura amarembo twigishijwe ko kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku mateka y’Igihugu, iterambere, ubumenyi n’ikoranabuhanga, umuco w’u Rwanda waguye amarembo maze usabana n’imico y’ahandi.  Kwagura amarembo bigaragarira mu buryo u Rwanda rubanye n’amahanga, mu korohereza ishoramari, amashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda, koroshya urujya n’uruza rw’abantu

Kugira uruhare mu bikorwa by’Igihugu twabonye nez ko buri Munyarwanda afite ijambo mu bimukorerwa. Imiyoborere rero igomba kumushingiraho akagira uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu no mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Abanyarwanda bakwiye kandi kugira uruhare mu ikurikiranabikorwa no mu isuzumabikorwa, mu gutora no gushyiraho ababayobora.

Gucunga neza ibya rubanda byagaragaye neza ko Umunyarwanda ukunda Igihugu amenya gutandukanya ibye bwite n’ibyo acungiye rubanda. Ushinzwe gucunga ibya rubanda arabyubaha, akanagira inshingano zo kubiteza imbere no kubyongera.

Umuyobozi nyawe ni uyoborana umutima akubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, akoresha neza icyubahiro afite, ububasha n’uburenganzira yemerewe.

Kurwanya ruswa n’akarengane twize ko ruswa ari uburyo cyangwa igikorwa byo gukoresha nabi ububasha umuntu yahawe mu nyungu ze bwite.

Ruswa igaragarira mu ngeri nyinshi: kwakira amaturo (impano) anyuranye kugira ngo ukunde ukore icyo wagombaga gukora nta kiguzi, cyangwa se ureke gukora icyo ushinzwe mu nyungu z’uguhaye impano. Ruswa ishobora kuba kandi ikimenyane, icyenewabo, irondakoko n’irondakarere, gutonesha, kuba nyamugwahashashe cyangwa rutemayeze, kwigengesera ngo utiteranya cyangwa se kudakorera igihe ibyo ugomba gukora kugira ngo ukugana namara gusiragira kenshi yibwirize n’ibindi.

Gutandukanya ruswa n’akarengane biragoye, kuko usanga byegeranye cyangwa se kimwe gikomoka ku kindi. Ruswa ikurura akarengane nk’uko akarengane na ko gashobora kuyiha icyuho.

Ruswa imunga umutima nama w’abantu benshi, ikazitira iterambere ry’umuco, poritiki, imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Guharanira ubutabera Umunyarwanda w’umutima kandi ukunda Igihugu ke, akora igikwiye mu gihe gikwiye. Aharanira ko buri wese abona ibimugenewe. Mu gihe cy’amakimbirane, ayakemura atabereye cyangwa ngo agire uwo arenganya, agaca urubanza araramye.

Uburinganire n’ubwuzuzanye aho twize ko guteza imbere Igihugu ari inshingano ya buri Munyarwanda: abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu. Kubaha agaciro kangana  ni ukubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu burere, mu burezi, mu mirimo, mu kuzungura.

Twasoje itorero abayobozi badusabye gushishikariza abandi basore n’inkumi baĝenzi bacu guhugukira kumenya no gukunda igihugu cyacu túrangwa n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe.

Previous Rwanda pursues two-pronged approach in agreement with UK

Leave Your Comment

526 Wilbraham Rd,
Manchester, M21 9LD

Subscribe Our Newsletter to receive the latest NARC-UK, articles, and resources, sent straight to your inbox.

Copyright © 2021 NARC-UK. All rights reserved.