Abanyarwanda bo mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi Mukuru wo Kwibohora, basabwa gukomeza gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubohora igihugu mu bibazo bikibangamiye abagituye.
Ni mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Majyaruguru y’u Burayi, aho abanyarwanda bitabiriye barimo abo muri Suède, Danemark, Norvège, Finland n’ahandi.
Abatanze ibiganiro muri iki gikorwa barimo umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Sheikh Harerimana Abdul Karim n’Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka na Ivan Nyagatare, umwe mu rubyiruko rwitabiriye.
Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko tariki ya 4 Nyakanga 1994 itazibagirana mu mateka y’u Rwanda, ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zafataga Umujyi wa Kigali, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ati “Ntabwo twabona amagambo yo gushima, ntacyo twabona icyo twitura inkumi n’abasore, abariho n’abatakiriho, bitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu. Baritanze ngo bagarure agaciro k’igihugu cyacu, agaciro k´Abanyarwanda bose, ngo twese tubeho dutekanye.”
Yakomeje agira ati “Gukunda igihugu, kwitanga n’ubutwari byabo ni byo dukesha kuba dufite igihugu uyu munsi kitavangura, kitagira uwo kibuza uburenganzira, igihugu namwe mwese muba mu mahanga mutahamo mwisanga.”
Sheikh Harerimana yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y’urugamba rwo Kwibohora n’indangagaciro zaruranze.
Yabwiye abitabiriye ko abatangiye urugamba rwo kwibohora bari bato, bigomwe ubuto bwabo kugira ngo babohore u Rwanda amacakubiri, agasuzuguro, kutagira agaciro, ubukene, ubujiji n’ibindi bibi byari byugarije igihugu.
Sheikh Harerimana kandi yavuze ko aho u Rwanda rugeze ari heza, ko ari umusingi ukomeye cyane cyane ku bakiri bato. Yavuze ko bawubakiraho kugira ngo bagere ku bindi byiza byinshi.
Ingabire yatanze ikiganiro cyagarutse ku buyobozi bushingiye ku muturage mu myaka 27 ishize, aho yagaragaje ibyo abaturage bagiye bakorerwa kugira ngo bikure mu bukene.
Yasabye abitabiriye ibi biganiro kurinda ibyagezweho no gutoza abato gukunda igihugu cyabo kuko ari bo ejo hazaza h’u Rwanda.
Yagize ati “Navukiye mu mahanga, ababyeyi bacu twakuze batubwira ko u Rwanda rutemba amata n’ubuki, ngeze mu Rwanda bwa mbere ubwo FPR Inkotanyi bari bamaze guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, bakabohora igihugu, twasanze u Rwanda batubwiye rutemba amata n’ubuki ahubwo ari u Rwanda rwabaye isibaniro rw’ibibi byinshi, ukumva wakwisubirira aho wari impunzi.”
“Urwo Rwanda nta mihanda ihuza ahantu n’ahandi yari ikwiye yari ihari mu buryo bukwiye, abantu bari barubatse mu kajagari, none uyu munsi turizihiza kwibohora ibikorwaremezo, umutekano, ubuyobozi bwiza n’ibindi.”
Ingabire kandi yabibukije kwigisha abana Ikinyarwanda n’umuco wabo . Ati “Nta kwibohora kwiza biruta kugira igihugu utangamo umusanzu wawe mu kucyubaka.”
Ivan Nyagatare, umwe mu rubyiruko utuye mu Bwongereza yavuze ku rugendo rwe nka rwiyemezamirimo ufasha abanyabugeni mu Rwanda gushyira ibihangano byabo akabafasha kubigurisha kuri internet.
Nyagatare abikora abinyujije ku rubuga yashize www.ishuri.org, aho ashyiraho inyigisho zitandukanye ndetse n’ibitabo biri mu Kinyarwanda byifashishwa mu kwigisha abana.
Muri ibi bikorwa byo kwibohora ku nshuro ya 27, umuhanzi Masamba Intore yasusurukije abitabiriye mu bikorwa abinyujije mu ndirimbo ze zijyanye n’urugamba ndetse n’itsinzi muri rusange.
Masamba yagize ati “Umunsi wo kwibohora abantu bakwiriye kubyishimira bakanezerwa kubera ko u Rwanda rwabohowe kandi rwari rugeze ahabi mu icuraburindi hanyuma rugira abavunyi barwitangira.”
Yasabye abitabiriye “gufata umunota bagashimira ingabo zabohoye u Rwanda zirangajwe imbere n’umugaba w’ikirenga Perezida wacu, ni abo gushimirwa no gukomerwa amashyi, nibubahwe”.