Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Kanama 2021, ni bwo u Rwanda rwizihije umunsi mukuru ngarukamwaka w’Umuganura. Ni umwe mu minsi myinshi y’ikiruhuko ngarukamwaka Abanyarwanda bizihiza ariko ukaba ari wo wonyine ubumbatiye umurage gakondo w’abakurambere nyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yavuze ko uyu munsi ari wo wonyine Abanyarwanda bizihiza mu ireme ry’abo bari bo.
Mu butumwa yatanze akoresheje imbuga nkoranyambaga, Bwana Bamporiki yagize ati: “Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo. Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe. Umunsi udutera ishyaka ngo ubutaha twirate ibigwi.Umunsi tuganuzwa, tukaganuza. Umunsi wateraga intwari z’aha ishema. Umuganura ni Rudasumbwa mu byo twizihiza. Umuganura mwiza- Rwandane ubumwe.”
Uyu munsi wizihijwe mu gihe u Rwanda n’Iyi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 aho ibirori bihuza abantu benshi bitemewe. Gusa imbogamizi zihari ntizaba impamvu yo kwirengagiza uyu munsi ufite byinshi usobanuye kuri gakondo y’Abanyarwanda.
Nk’uko byakozwe mu mwaka wa 2020 igihe umuganura wizihirizwaga mu miryango ndetse abantu bagashishikarizwa kuganuzanya binyuze ku ikoranabuhanga. Ikindi nanone, hifashishijwe itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’irindi koranabuhanga, harakomeza ibiganiro bifasha abari mu ngo kwizihiza uyu munsi binyuze mu butumwa butandukanye bagenerwa.

Kimwe muri ibyo biganiro ni icyo guhera saa cyenda (15:00) kugeza saa kumi n’imwe (17:00) gica kuri Radio Rwanda na Televiziyo y’Igihugu. Ni ikiganiro cyitabirwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi n’abandi batumirwa.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda baba mu mahanga ku wa Kabiri taliki ya 3 Kanama 2021, Bamporiki yavuze ko Umuganura ukwiye gufatwa nk’umunsi uhuza Abanyarwanda kandi utavangura ngo usige inyuma n’umwe.
Yakomeje asaba Abanyarwanda baba mu mahanga kuganuza u Rwanda hagamijwe guteza imbere ubukungu bwacyo, ati “Inzira y’Umuganura, Umurage ukomeye w’abakurambere bahanze u Rwanda, ni uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu kuwubungabunga. Inzira nziza ni Umuganura kuko agomba kuganuza u Rwanda, akabikora atabihatiwe akabikora nk’ubikura mu muco we. Hari ukwitunga, hari ukubaka u Rwanda binyuze mu bikorwa remezo ariko hari n’inzira yo kuba hari icyo washyira mu kigega cy’Igihugu nk’uko abakurambere bacu babikoraga.”
Bamporiki yavuze ko hari gutekerezwa uburyo hajyaho porogaramu izafasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga Umuganura, aho buri kwezi kwa Kanama bazajya bayikoresha mu kuganuza u Rwanda. Iyo nkunga ikazifashishwa mu guteza imbere ibikorwa remezo bitandukanye ndetse n’ingengo y’imari y’Igihugu bityo ubukungu bugatera imbere.
Umuganura w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.